
Mu rukundo, abantu bamenyereye ko abagabo ari bo bagomba gufata iya mbere bakabwira abagore babo amagambo aryoheye amatwi, nyamara siko biri. Umugore na we akwiye kwirekura agatera umugabo we imitoma.
Umugabo wawe ugukunda ukora uko ashoboye ngo agushimishe, ndetse akenshi ugasanga ahora akubita hirya no hino ashakisha imibereho. Nawe rero, ugomba kwerekana ko umushimira uko kukwitaho ukamwoherereza amagambo meza yāurukundo. Icyo aguhaye cyose cyaba gitoya cyangwa kinini, ugomba kumushimira kuko ntabwo uba uzi imvune yagize kugira ngo abigereho. Ibyo bizatuma arushaho kugukunda uko bukeye nāuko bwije.
Kugaragaza urukundo umukunda, bishobora kubaviramo ubucuti budashira kugeza mushaje. Hano hari amwe mu magambo yuje urukundo yatoranyijweĀ na momjunctionĀ ushobora kubwira umugabo wawe akumva ko afashwe nkāigihangange:

- Numva ubuzima bwanjye bwose nabumara nibereye mu maboko yawe.
- Ikintu kiza nungutse mu buzima ni wowe. Warakoze kumbera umufasha wāibihe byose.
- Umutima wanjye utera neza kubera wowe, izuba ryandasiye ndikesha wowe kandi impumeko yacu ni imwe.
- Waba uzi igisobanuro cyāumunezero kuri njye? Kuri njyewe, umunezero ni ukugutegereza nyuma yāimirimo iruhije, naguteguriye amafunguro, nkakwitaho urwaye, nkanagutera inkunga mu gihe watsinzwe. Kuva ubu, dufite icyerekezi kimwe nāumutima umwe twembi.
- Imana yakumpaye ngo dufatanye guhangana nāimihengeri yāubuzima.
- Nterwa ishema no gutemberana nawe. Nshimishwa cyane no kugenda nawe urugendo rurerure umfashe ukuboko.
- Ngukunda uko uri kose, uko wabayeho kose ndetse nāuko uzamera kose.
- Uhereye umunsi nabayeho umugore wawe, mbona naragize amahirwe yo kubaho ubuzima butangaje
- Mu kivunge cyāabantu, amaso yanjye abona wowe gusa.
- Nezezwa no kwitwa umugore na nyina wāabana bawe.
Dr. John Gottman ni Umunyamerika akaba ari Inzobere mu byāimitekerereze nāimyitwarire ya muntu, yaragize ati: āBurya ikintu kibi cyane mu rushako, ni ugufata umugabo wawe nkāumuterankunga aho kumubonamo umukunzi wawe mushyira hamweā.

Murakoze,nubundi ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana